WERURWE | Ku Bahohotewe

Dusabire abababaye bose kubera ibibi byakozwe n’abagize umuryango wa Kiliziya ngo babone muri Kiliziya ubwayo igisubizo gifatika ku ishavu n’ububabare byabo.

Pope Francis – Werurwe 2023

Mu gusubiza ibibazo by’ihohoterwa, cyane cyane iryakozwe n’abagize umuryango wa Kiliziya, ntibihagije gusaba imbabazi.
Gusaba imbabazi ni ngombwa ariko ntibihagije. Kuzisaba ni byiza ariko abahohotewe ni bo bagomba kuba ishingiro rya byose.
Ububabare bwabo n’ibikomere byabo, bishobora gutangira gukira iyo habayeho ibikorwa bifatika bigamije gukiza umubabaro bagize no kuwukumira ngo utazongera ukundi.
Kiliziya ntigomba guhishira ihohoterwa iryo ari ryo ryose, kabone n’ubwo ryaba ribera mu miryango, mu matsinda ndetse no mu bindi bigo ibyo ari byo byose.
Kiliziya igomba kuba intangarugero mu gukemura iki kibazo no kugishyira ahagaragara, muri sosiyeti no mu miryango.
Kiliziya igomba guha abahohotewe umwanya ikabumva, ikabafasha kandi ikanabarinda.
Dusabire abababaye bose kubera ibibi byakozwe n’abagize umuryango wa Kiliziya ngo babone muri Kiliziya ubwayo igisubizo gifatika ku ishavu n’ububabare byabo.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – March 2023: For victims of abuse

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

Gaia Valeria Rosa, Diego Angeli and Hermes Mangialardo.

Illustrations by:

Hermes Mangialardo

Victims, Abuse, Victims of abuse, Helping victims, Abuse of an kind, Refuge, Church.

adminWERURWE | Ku Bahohotewe