NYAKANGA | Ubuzima Bushingiye Kuri Ukarisitiya

Dusabe kugira ngo abakristu Gatolika bose bimike mu buzima bwabo Ukarisitiya, ihindure cyane imibanire y’abantu kandi ibakingurire umuryango ubahuza n’Imana n’abavandimwe.

Fransisiko – Nyakanga 2023

Niba usohoka mu Misa nk’uko wahinjiye, hari ikitagenda neza.
Ukaristiya Yezu arimo rwose. Iraduhindura nyabyo. Yezu araza kandi akaduhindura.
Mu Ukaristiya, ni Kristu witanga, akatwiha, akaduhamagarira gusiga byose tugahazwa na we kandi tukamushyira n’abavandimwe bacu.
Igitambo cy’Ukarisitiya ni ugusabana na Yezu wazutse, kikanadufasha kwitangira abandi nk’uko yabitwigishije.
Igihe cyose turi mu Misa, Yezu aradusanga kandi akanaduha imbaraga zo gukunda nkuko yakunze, kuko Ukaristiya idutera umwete wo gusabana n’abandi, kwiyibagirwa twebwe ubwacu no kwitangira abandi ku bw’urukundo.
Dusabe kugira ngo abakristu Gatolika bose bimike mu buzima bwabo Ukarisitiya, ihindure imibanire y’abantu kandi ibakingurire umuryango ubahuza n’Imana n’abavandimwe.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – July 2023: For a Eucharistic life

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

Archdiocese of Detroit

Eucharist, Mass, communion, celebration, transformation, The Eucharist transforms us, Why go to Mass?

adminNYAKANGA | Ubuzima Bushingiye Kuri Ukarisitiya