Dusabe kugira ngo abantu bafite ibibazo by’imibanire, batagwa mu bishuko byo guhangana kubera impamvu zishingiye ku moko, kuri politiki, ku idini cyangwa ku mitekerereze.
Yezu, Mwami w’amateka yacu,
Inshuti yizerwa tubana,
Wowe utarambirwa kudusanganira.
Turi hano, dukeneye amahoro yawe.
Turi mu bihe by’ubwoba n’amacakubiri.
Rimwe na rimwe twitwara nkaho turi twenyine,
Tukubaka inkuta zidutandukanya,
Tukibagirwa ko turi abavandimwe.
Twoherereze Roho wawe, Nyagasani,
Yongere kubyutsa muri twe,
Ubushake bwo kumvikana, gutega amatwi,
Kubana mu bwubahane n’impuhwe.
Duhe ubutwari bwo gushaka inzira z’ibiganiro,
Gukemura amakimbirane kivandimwe,
Gufungurira abandi imitima yacu tudatinya ibidutandukanya.
Tugire abubatsi b’ibiraro,
Bashoboye kurenga imbibe n’ibitekerezo bidutanya,
Bashoboye kurebesha abandi amaso y’umutima,
Bibuka ko buri muntu afite icyubahiro ntavogerwa.
Dufashe kurema ahantu icyizere gishobora gutera imbere,
Aho ubudasa butabangamye,
Ahubwo ari ubukire butuma tugira ubumuntu kurushaho.
Amen.
Credits
Campaign title:
The Pope Video – AUGUST | For mutual coexistence