MUTARAMA | Ku Barezi

Dusabe kugira ngo abarezi babe koko abahamya bizewe, mu kwigisha ubuvandimwe kuruta guhangana, no gufasha cyane cyane urubyiruko rutagira kivurira.

Pope Francis – Mutarama 2023

Ndifuza gusaba abarezi kongera ikintu gishya mu myigishirize yabo: nibigishe ubuvandimwe.
Uburezi ni igikorwa cyubakiye ku rukundo rwerekana inzira kugira ngo havumburwe akamaro k’ubuvandimwe kandi n’abatishoboye ntibibagirane.
Ubarezi ni abahamya badatanga gusa ubumenyi bakuye mu mutwe wabo, ahubwo banerekana ibyo bemera nabyo ntibitandukane n’imibereho yabo mu buzima.
Ni abantu bazi gukoresha neza ibice by’umubiri bitatu: umutwe, umutima n’ibiganza, mu mujyo umwe. Bakagira n’ibyishimo byo kubyerekana.
Abo nibo barezi bazategwa amatwi neza kandi bagashobora no kubaka umubano.
Kubera iki? Kubera ko babiba mu bandi ubwo buhamya.
Dusabe kugira ngo abarezi babe koko abahamya bizewe, mu kwigisha ubuvandimwe kuruta guhangana, no gufasha cyane cyane urubyiruko rutagira kivurira.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – January 2023: For educators

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media

Creativity and co-production by:

La Machi Communication for Good Causes

Music production and mix by:

Índigo Music Design

Benefactors

adminMUTARAMA | Ku Barezi