WERURWE | Abamaritiri muri iki gihe, abahamya ba Kiristu

Dusabe kugira ngo abahara amagara yabo kubera Ivanjili, mu bice bitandukanye by’isi, barumbukire Kiliziya imbuto nyinshi kubw’ ubutwari n’umurava byabo byo kwitangira ubumwa.

Fransisiko – WERURWE 2024

Muri kuno kwezi, nifuzaga kubasangiza inkuru yerekana ishusho ya Kiliziya yo muri ibi bihe turimo. Ni inkuru y’umuhamya w’ukwemera utazwi cyane.
Igihe nasuraga inkambi y’impunzi i Lesbos, umugabo yarambwiye ati :« Padiri, ndi Umuyisiramu. Umugore wanjye yari Umukirisitu. Ibyihebe byaje mu gihugu cyacu. Bamaze kutwitegereza batubaza idini ryacu. Babonye umugore wanjye yambaye umusaraba bamusaba kuwujugunya hasi. Ariko ntiyabikora, ubwo bahita bamucira ijosi imbere yanjye ». Ibyo koko ni ko byagenze.  
Nziko uwo mugabo nta nzika yari afite namba. Icyamukomezaga cyane ni urugero rw’urukundo yahawe n’umugore we, urukundo afitiye Kirisitu rwatumye yemera kandi akaba intwari kugeza gupfa. 
Bavandimwe, iteka hazabaho abamaritiri muri twe. Ni ikimenyetso cy’uko turi mu nzira nziza.
Umuntu usobanukiwe yigeze kumbwira ko abona hari abamaritiri benshi mu bihe byacu kurusha yemwe no mu ntangiriro z’ukwemera gukirisitu. 
Ubutwari bw’abamaritiri, ubuhamya bwabo ni umugisha kuri buri wese.
Dusabe kugira ngo abahara amagara yabo kubera Ivanjili, mu bice bitandukanye by’isi, barumbukire Kiliziya imbuto nyinshi kubw’ ubutwari n’umurava byabo byo kwitangira ubumwa. Kandi ngo bahore biteguye kwakira ingabire y’ubumaritiri.

Credits

Campaign title:

The Pope Video – MARCH For the martyrs of our day, witnesses to Christ

A project by Pope’s Worldwide Prayer Network

In collaboration with Vatican Media and ACN International

Creativity and co-production by:

Martyrs, Witness of Faith, Persecuted Christians, Church, The Pope Video, Prayer Intention, Click To Pray, We Pray Together, Holy Spirit

adminWERURWE | Abamaritiri muri iki gihe, abahamya ba Kiristu