MUTARAMA | Uburenganzira bwo kwiga

Dusabire abimukira, impunzi n’abo bose bagizweho ingaruka n’intambara; kugira ngo uburenganzira bwabo bwo kwiga bwubahirizwe buri gihe, kuko uburezi ari ngombwa mu kubaka isi irangwa cyane n’ubumuntu.

UGUSHYINGO | Gusabira ababuze umwana

Dusabe kugira ngo ababyeyi bose batewe agahinda n’urupfu rw’umwana wabo, babonere ihumure mu ikoraniro kandi babone amahoro y’umutima atangwa na Roho, Umuhoza.

UKWAKIRA | Ubufatanye mu butumwa

Dusabe kugira ngo Kiliziya, mu bushobozi bwayo, ikomeze ishyigikire gahunda yo kugendera hamwe, mu kimenyetso cy’ubufatanye, mu guteza imbere ubwitange, ubusabane n’ubufatanye mu butumwa hagati y’abapadiri, abiyeguriyimana n’abalayiki.

NZERI | Isi Itabaza

Dusabe kugira ngo buri wese muri twe, abikuye ku mutima, yumve impuruza y’isi, n’abagizweho ingaruka n’ibiza n’imihindagurikire y’ikirere, yiyemeze, ku bushake bwe, kwita ku isi atuyemo.

ABAREBYE BOSE

+ 239M

ku murongo wa Vatikani gusa

abarebye 2024

+ 21M

INGINGO ZAREBWE

+ 27K

mu bihugu 114

Fasha gusakaza ibyifuzo bya Papa uyu munsi!

Nacho JimenezVideo ya Papa