Press
TOTAL VIEWS
only in Vatican Networks
VIEWS 2021
PRESS ARTICLES
in 114 countries

MATA: Uburenganzira bw’ibanze
Dusabire abemera kwitanga kugera n’aho bahara ubuzima bwabo, barwanira uburenganzira bw’ibanze mu bihugu birimo kwikanyiza no kuyoborana igitugu ndetse nahari demokarasi zidahamye, kugira ngo ibikorwa byabo no kwitanga kwabo byere imbuto nyinshi.

WERURWE: Sakaramentu rya penetensiya
Dusabe kugira ngo isakramentu rya penetensiya ridufashe kwivugurura by’ukuri, kuryoherwa n’imbabazi n’impuhwe z’Imana zidashira. Dusenge kandi ngo Imana ihe Kiliziya abasaseridoti b’abanyampuhwe, batari abayisenya.

GASHYANTARE: Ku bagore bahohotewe
Nimucyo dusabire abagore bahohotewe ngo barengerwe n’ubutegetsi kugira ngo ububabare bwabo bwitabweho kandi bwumvikane kuri bose.

MUTARAMA: Ubuvandimwe mu bantu
Dusabe Nyagasani kutwongerera ingabire yo kubana neza n’abavandimwe bacu bo mu y’andi madini, tureka guhangana, kandi dusabirana bamwe ku bandi, dushyikirana na bose.

UKUBOZA: Ubuzima Bw’isengesho
Dusabe kugira ngo umubano wacu wihariye na Yezu Kristu ubashe gutungwa n’Ijambo ry’Imana n’ubuzima bw’amasengesho.

UGUSHYINGO: Ubwenge buhangano
Dusabe kugira ngo iterambere rya za robo n’iry’ubwenge buhangano ribereho guteza imbere ikiremwa muntu.

UKWAKIRA: Abagore mu nzego z’ubuyobozi bwa kiliziya
Dusabe kugira ngo ku bw’ingabire ya batisimu bahawe, abalayiki bose, by’umwihariko abagore, barusheho kugira uruhare mu nzego z’ubuyobozi bwa Kiliziya twirinda guha agaciro karenze Ubusaserodoti kagabanya ingabire z’abalayiki.

NZERI: Kubaha umutungo kamere w’isi
Ni mucyo dusabe kugira ngo umutungo kamere w’isi woye gusahurwa na bamwe, ahubwo usaranganywe mubayituye ntawe uwuvukijwe, mu butabera.

KANAMA: Abakorera mu nyanja
Dusabire abakorera mu nyanja kandi babeshejweho na yo, muri bo harimo abasare, abarobyi n’imiryango yabo.

NYAKANGA: Imiryango yacu
Dusabe kugira ngo imiryango y’iki gihe iherekezwe n'urukundo, ubwubahane n’inama, kandi ku buryo bw’umwihariko irengerwe n’ubutegetsi bw’ibihugu.

KAMENA: Impuhwe ku isi
Dusabe ngo ababaye bose bashakire inzira y’umukiro mu Mutima Mutagatifu wa Yezu.

GICURASI: Gusabira abadiyakoni
Dusabe kugira ngo abadiyakoni, bakomere k’umuhamagaro wabo wo kogeza Inkuru Nziza no kwita ku bakene, bibere n’abandi muri Kiliziya urugero rwiza rwo gukurikizwa.

MATA: Ukwibohora ku ngeso mbi
Dusabe kugira ngo ababoshywe n’ingeso mbi babashe kwitabwaho neza kandi baherekezwe.

WERURWE: #PrayForTheWorld
Turashaka guhungira iwawe, O Mubyeyi Mutagatifu w’Imana. Ntiwirengagize ugutakamba kwacu- twebwe abugarijwe- kandi udukize ikibi cyose. O wowe wubahwa kandi utagira inenge.

WERURWE: Abagatolika bo mu Bushinwa
Dusabe kugira ngo Kiliziya yo mu Bushinwa ikomeze kuba indahemuka ku Ivanjili no gutera imbere mu bumwe. Murakoze.

GASHYANTARE: Kumva amaganya y’abimukira
Dusabe kugira ngo amaganya y’abimukira bacuruzwa yumvikane, kuko na bo ari abavandimwe bacu.

MUTARAMA: Guharanira amahoro ku isi
Dusabe kugira ngo abayobotse Yezu, abanyamadini n’abantu b’umutima mwiza, bose baharanire hamwe amahoro n’ubutabera ku isi.