Press

TOTAL VIEWS

+ 193M

only in Vatican Networks

VIEWS 2023

+ 7M

PRESS ARTICLES

+ 23K

MATA | Umuco w’ubworoherane

Dusabe kandi kugira ngo umuco w’ubworoherane usakare hose, maze ibihugu n’ababituye bagende barushako kwirinda gushyira imbere ikoreshwa ry’intwaro.

WERURWE | Ku Bahohotewe

Dusabire abababaye bose kubera ibibi byakozwe n’abagize umuryango wa Kiliziya ngo babone muri Kiliziya ubwayo igisubizo gifatika ku ishavu n’ububabare byabo.

GASHYANTARE | Amaparuwasi

Dusabe kugira ngo Paruwasi, mu kwimakaza ubuvandimwe mu bantu, ubuvandimwe muri Kiriziya, zibe koko ihuriro ry’ukwemera, ry’ubuvandimwe n’iryo kwakira bose cyane cyane abatagira kivurira.

MUTARAMA | Ku Barezi

Dusabe kugira ngo abarezi babe koko abahamya bizewe, mu kwigisha ubuvandimwe kuruta guhangana, no gufasha cyane cyane urubyiruko rutagira kivurira.

UKUBOZA | Imiryango y’abagiraneza

Dusabire imiryango n’amashyirahamwe y’abagiraneza agamije guteza imbere bene muntu, kugira ngo bibone abantu bafite ubushake bwo kwitangira inyungu rusange kandi bihore bishakashaka uburyo bushya bw’ubufatanye ku rwego mpuzamahanga.

UGUSHYINGO | Ku bana bababaye

Dusabe kugira ngo abana bababaye, ababa mu muhanda, abugarijwe n’intambara, impfubyi bose bashobore kubona uburenganzira bwo kurerwa no guhabwa urukundo rwo mu muryango.

UKWAKIRA | Kiliziya yakira bose

Dusabire Kiliziya ku gira ngo mu gukomera ku Ivanjili no k’ubutwari bwo kuyamamaza, ihore iteka ari ahantu h’ubufatanye, ubuvandimwe n’ikaze ku bantu bose, maze abayigize barusheho kugendera hamwe no gusenyera umugozi umwe.

NZERI | Ku ikurwaho ry’igihano cy’urupfu

Dusabe kugira ngo, igihano cy’urupfu kibangamiye agaciro ka muntu kivanwe mu mategeko ahana yo mu bihugu byose ku isi.

KANAMA | Imishinga mito ibyara inyungu

Dusabe kugira ngo imishinga mito n’iciriritse yahuye n’ibibazo, yongera kubona uburyo ikongera gufasha abantu n’imiryango y’aho ikorera.

NYAKANGA | Dusabira abageze mu zabukuru

Dusabire abageze mu zabukuru kugira ngo babe abarimu nyabo b’ubugwaneza, kugira ngo ubunararibonye bwabo n’ubuhanga bwabo bifashe urubyiruko kurebana ejo hazaza icyizere ndetse n’akanyabugabo.

KAMENA | Gusabira ingo

Dusabire ingo z’abakirisitu ku isi hose, kugira ngo zibashe kubaho mu rukundo rutagamije inyungu, no mu butungane bwa buri munsi.

GICURASI | Ukwemera mu rubyiruko

Dusabe kugira ngo urubyiruko ruhamagariwe kubaho mu buzima busendereye, rubone muri Bikira Mariya ubushishozi nyabwo, ubutwari bw’ukwemera n’ubwitange ku murimo.

MATA | Ku bashinzwe ubuzima

Dusabire abitangira abarwayi n’abageze mu zabukuru, by’umwihariko abo mubihugu bikennye kurusha ibindi, kugira ngo babone inkunga za leta n’iz’imiryango y’aho bari.

WERURWE | Ibisubizo gikirisitu ku bibazo by’indangagaciro nyoborabuzima

Dusabe kugira ngo imbere y’ibibazo bishya bishingiye ku bushakashatsi n’ikoranabuhanga mu by’ubuzima, ubuvuzi n’imyorokere ya muntu, abakristu bite iteka ku birengera ubuzima binyuze mu isengesho n’ibikorwa bifatika.

GASHYANTARE | Ababikira n’abakobwa biyeguriye Imana

Dusabire ababikira n’abakobwa biyeguriye Imana, tubashimira ubutumwa n’umwete byabo, kugira ngo bakomeze kubonera ibisubizo bishya by’ibibazo byugarije igihe turimo.

MUTARAMA | Ivangura n’itotezwa rishingiye ku myemerere

Dusabe kugira ngo abatotezwa bahorwa imyemerere yabo bahabwe uburenganzira bwuzuye muri sosiyete, hamwe n’agaciro kubakiye ku buvandimwe.

adminPress